Inteko Rusange nirwo rwego rw’ikirenga rw’impuzamiryango. Igizwe n’abanyamuryango bose.
Inteko Rusange ihamagazwa kandi ikayoborwa na Perezida w’ komite nyobozi; yaba adahari cyangwa atabonetse, bigakorwa na Visi-Perezida. Igihe Perezida na Visi-Perezida badahari, batabonetse cyangwa banze, Inteko Rusange ihamagazwa na bibiri bya gatatu (2/3) byabanyamuryango nyakuri. Icyo gihe, abanyamuryango bitoramo Perezida w’inama.
Inteko Rusange iterana rimwe mu mwaka mu nama zisanzwe. Inyandiko z’ubutumire zikubiyemo ibizigwa zihamagara abanyamuryango nibura, mbere y’iminsi cumi nitanu(15).
Inteko Rusange iterana kandi igafata ibyemezo iyo bibiri bya gatatu by’abanyamuryango nyakuri bahari. Iyo uwo mubare utuzuye, indi nama itumizwa mu minsi irindwi. Icyo gihe, Inteko Rusange iraterana kandi igafata ibyemezo bifite agaciro ititaye ku mubare w’abaje.
Inteko Rusange idasanzwe iterana buri gihe bibaye ngombwa. Ihamagazwa kandi ikayoborwa mu buryo bumwe nk’ubw’Inteko Rusange isanzwe. Igihe cyo kuyitumiza gishingira ku bwihutirwe bw’ikigamijwe. Impaka zigibwa gusa ku kibazo cyateganyijwe mu butumire.
Uretse ibiteganywa ukundi n’itegeko ryerekeye impuzamiryango ishingiye ku Myemerere kimwe n’aya mategeko shingiro, ibyemezo by’Inteko Rusange bifatwa hakurikijwe ubwiganze busesuye bw’amajwi. Iyo amajwi angana, irya Perezida rigira uburemere b’abiri.
Inteko Rusange ifite ububasha bukurikira: -Kwemeza no guhindura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere; -Gutora Umuvugizi; -Gutora abagize komite nyobozi -Gukuraho Umuvugizi byemejwe na 2/3 by’inteko Rusange; -Yemeza kandi ikavanaho abagize inama ya Komite Nyobozi -Itora abagenzuzi b’imari; -Kwemeza ibyo impuzamiryango izakora; -Kwemerera, guhagarika no kwirukana umunyamuryango; -Yemeza buri mwaka imicungire y’imari; -Kwemera impano n’indagano; -Gusesa impuzamiryango; -Gutora abagize komite yo gukemura amakimbirane.
Inteko Rusange ifite ububasha bukurikira: